I. Intangiriro
Kugeza ubu WordPress izwi nk’uburyo bwiza buruta ubundi haba ku batangizi n’abakora imbuga za murandasi babifitemo ubunararibonye. Gukora imbuga za murandasi biroroshye tubikeshesheje imigararire yoroshye kumva no gukoresha n’urutonde rugari “rw’amashushodanga” ndetse “n’inozarubuga” bya WordPress. Ibyiza byo gukoresha WordPress, inyungu n’akamaro k’amabwiriza agenda intambwe ku yindi, ndetse n’uburyo bwo kubaka urubuga rwa murandasi rwa WordPress uhereye ku busa ni byo usanga byose muri iyi nkuru.
II. Gutegura ihangwa ry’urubuga rwa WordPress
Kumenya intego nyamukuru n’intego z’igihe gito by’urubuga rwawe ni ingenzi mbere yo gutangira igikorwa cyo gukora urubuga rwa WordPress. Ibi bikorohereza kumenya isoko n’abo ushaka ko basura urubuga rwawe abo ari bo nuko ugakora urubuga rwawe ushingiye kuri ibyo. Byongeye kandi, “imiterereshusho y’urubuga” rwawe n’amakuru urushyiraho bizaterwa cyane no gusobanukirwa intego nyamukuru n’igisobanuro by’igitekerezo wagize.
A. Gusobanura Intego Nyamukuru y’Igihe Kirekire n’Intego Ntoya z’Igihe Gito kandi Zibarika
. Menya abakiliya ushaka: Ni ngombwa kumenya abakiliya n’abazasura urubuga rwawe mbere yo kurwubaka. Ushobora gukora urubuga rwawe rufite icyo ruvuze ku byifuzo byabo ubanje kumenya imibare yabo, ibibashishikaza, n’ibyo bakunda.
. Garagaza Intego Zawe: Ibyo uteganya kugeraho hamwe n’urubuga rwawe ni ibintu ugomba gusobanukirwa mu buryo bwumvikana neza. Ese ni ugusangiza abandi ubumenyi, kugurisha ibicuruzwa cyangwa serivisi, cyangwa ni kumenyekanisha kurushaho igitekerezo runaka? Kwiha intego bizagufasha kuguma mu murongo mu gihe wubaka urubuga rwawe. Sobanukirwa agaciro n’intego y’urubuga rwawe: Ni iki gitandukanya urubuga rwawe n’izindi zo mu gisata ubarizwamo?
Sobanura ingingo zawe z’umwihariko zicuruza n’uburyo urubuga rwawe ruzongerera agaciro ubuzima bw’abakiliya bawe rukabuhindura. Ibi bizagufasha gukora ikintu gishishikaza abakiliya bawe.
B. Guhitamo ikompanyi ibika amakuru yo ku rubuga rwawe
Kugira ngo igikorwa cyo kubaka urubuga rwa WordPress kigende neza kandi gitange umusaruro bishingira ku guhitamo ikompanyi nziza itanga serivisi zo kubika ibishyirwa kuri murandasi kugira ngo abajyaho babibone. Ita ku bintu bikurikira igihe usuzuma amakompanyi atandukanye atanga serivisi zo kubika ibishyirwa kuri murandasi.
Uburyo bwiza bwo kubaka urubuga rwa WordPress biterwa no guhitamo ikigo cyiza kibika ibyo utangaza. Ibintu bikurikira ni byo ukwiye kureba mu gihe usuzuma unahitamo abatanga serivisi zitandukanye zo kubika ibishyirwa kuri murandasi.
• Kwizerwa no kuba igendanye n’gihe: Kugira ngo ugabanye igihe icyo ari cyo cyose urubuga rwamara rutari kuri murandasi, ugomba kumenya neza niba ikompanyi ibika ibishyirwa kuri murandasi ifite amateka meza ku gihe mudasobwa zayo zimara zitarakenera kongera gucanwa.
• Umuvuduko n’imikorere: Ibituma abakoresha barwishimira hamwe n’ibipimo bya SEO byombi byongerwa n’umuvuduko bitwara umuntu kugera ku rubuga. Shakisha amakompanyi atanga uburyo bwo kubika amakuru mu gihe runaka na seriveri zigenda ku muvuduko wo hejuru.
• Amahitamo yo guhindura ingano: Ushobora gukenera guhindura ugira ngo ukoreshe umugambi wo kubika ibishyirwa kuri murandasi mu buryo buhenze niba abasura urubuga rwawe biyongereye. Hitamo umucuruzi byoroha ko yakongera ingano kugira ngo azabigukorere mu gihe kizaza mu gihe biramutse bikenewe.
. Kora konti ya WordPress ibika amakuru nyuma yo guhitamo ikompanyi ibika ibishyirwa kuri murandasi: Guhitamo ipaki y’ibibikwa, kwandikisha izina ry’indangarubuga, no gushyiraho amagenamiterere akwiye ni intambwe zisanzwe muri iyi nzira.
C. Guhitamo Izina ry’Indangarubuga
Guhitamo izina ryiza ry’indangarubuga rwawe ni iby’ingirakamaro cyane kuko ryerekana umwihariko w’urubuga rwawe. Mu gihe cyo guhitamo izna ry’indangarubuga, zirikana izi nama:
. Rigire Izina Ryibukwa vuba kandi Ryoroshye Gufata mu Mutwe: Hari amahirwe menshi ko abasura urubuga bazibuka kandi bakarangira abandi izina ry’indangarubuga rigufi kandi ryibukwa vuba.
. Koresha amagambo y’ingenzi afite icyo avuze: Izina ry’indangarubuga rwawe rishobora gufasha mu inozwa rya moteri yo gushakisha (SEO) ukoresheje amagambo fatizo yerekeye ingingo cyangwa isoko ry’urubuga rwawe.
. Shaka izina ry’indangarubuga: Hitamo izina ry’indangarubuga hanyuma uryandikishe ku mwanditsi wizewe w’indangarubuga. Nukora ibi, ushobora kurinda iryawe zina ndetse ukabuza abandi kurikoresha.
. Nyuma yo kwandikisha izina ry’indangarubuga rwawe, hindura amagenamiterere y’inozwa rya moteri y’ishakiro ya (DNS) kugira ngo werekane seriveri za kompanyi ikubikira ibishyirwa ku rubuga rwawe.
. Tunganya Indangarubuga yo Gukorana na Kompanyi yawe Ibika Ibijya kuri murandasi. Nubikora utyo, indangarubuga yawe iraba irinzwe.
III. Gushyiraho no Kubaka Urubuga Rwawe
Igihe kirageze ngo ushyireho WordPress no kubaka urubuga rwawe nyuma yo kurangiza igice cy’imyiteguro. Imirimo y’ingenzi ikenewe mu kubaka urubuga rwawe rwa WordPress ziri muri iki gice.
A. Gushyiraho (Installing) WordPress.
Kurura verisiyo iheruka ya WordPress uyikuye ku rubuga rwa WordPress rwemewe hanyuma uyitunganye. Tunganya amadosiye ya ngombwa ukurikije amabwiriza yatanzwe na kompanyi ibika ibyo ushyira ku rubuga.
. Shyira kuri murandasi WordPress yawe kuri Seriveri Ibika: Pakira dosiye zakuwe muri WordPress uzishyire kuri seriveri ibika ukoresheje FTP cyangwa ububiko bwa dosiye butangwa na kompanyi ikubikira ibishyirwa kuri murandasi. Menya wizeye ko amadosiye yashyizwe mu bubiko nyabwo.
. Kora ububikoshingiro bwa WordPress: Kora ububikoshingiro bushya bugenewe urubuga rwawe rwa WordPress winjira mu bubiko bugenzurwa na kompanyi ikubikira ibishyirwa kuri murandasi. Uzakenera izina ry’ububikoshingiro, izina ry’ukoresha, umubare w’ibanga mu gushyiraho, rero ibi uzabyiteho.
B. Gutunganya Amagenamiterere y’Ibanze
. Igihe porogaramu ya WordPress imaze kujyamo, igihe kiba kigeze ngo ushyiremo amahitamo y’ibanze agena uburyo urubuga rwawe ruzagaragara n’uko ruzakora.
. Ubaka Umutwe w’Urubuga n’Umurongomenyekanisha: Hitamo umutwe w’urubuga uteye amabengeza n’umurongomenyekanisha usobanura neza intego n’agaciro k’urubuga rwawe.
. Toranya ishushondanga ya WordPress: Ishusho rusange n’ubukoreshwe bw’urubuga rwawe binozwa no guhitamo ishushondanga yorohereza abakoresha urubuga kandi isubiza neza vuba. Suzuma umubare mugari w’amashushondanga yo mu bubiko bwa bwa WordPress cyangwa utekereze kuba wagura amashushondanga y’inyamibwa kugira ngo ugire amahitamo menshi yo guhindura urubuga ngo ruse uko ushaka.
. Kora ku buryo Amagenamiterere Rusange y’Urubuga Rwawe Aba Ahura n’Ibyo Abarusura Bashaka: Kugira ngo wizere ko urubuga rwawe rukora nk’uko bigambiriwe, tunganya amahitamo y’ibanze nk’imiterere y’itariki, igihe cy’akarere n’amahitamo y’ururimi.
C. Gutunganya Amahuza Ahoraho n’Amagenamiterere ya SEO
Gushyiraho amahuza ahoraho n’amagenamiterere ya SEO ni ingenzi mu kongera ukunogerwa kw’abakoresha urubuga rwawe no gutuma ruboneka kuruhaho muri za moteri z’amshakiro.
. Noza Imiterere y’Amahuza Ahoraho Yawe: Mu gushyiraho amagambo fatizo akwiye, ihuza rihoraho ryubatswe neza rinoza SEO y’urubuga rwawe. Toranya imiterere y’ihuza rihoraho rikwiranye neza n’uburyo ibiri ku rubuga rwawe byashyizwe mu byiciro.
. Shyiramo inozambuga za SEO zizwi nka Yoast SEO cyangwa All in One SEO Pack. Shyiraho kandi Utunganye inozambuga za SEO. Izi nozambuga zitanga ibikoresho byuzuye byo gukora amakarita ndangarubuga ya XML no kunoza ibice byo kuri paji by’urubuga rwawe.
. Tegura Tagi z’Ingenzi za Meta: Abakora intonde z’imgua ziza imbere kurusha izindi muri za moteri z’amahakiro bashingira cyane kuri tagi za Meta nk’ibisobanuro bya Meta n’imitwe ya Meta. Kugira ngo ugaragaze neza amapaji y’urubuga rwawe, hindura izi tagi.
IV. Guha ishusho Urubuga Rwawe Ukoresheje Amashushondanga n’Inozambuga
Ishusho miterere y’urubuga rwawe ikwiye kwita ku mikoresherezwe n’imikorere myiza byiyongera ku buryo rugaragara. WordPress itanga amashushondanga n’inozambuga zo kugufasha gukora imiterere n’ibice ushaka ko biba bigize urubuga rwawe.
A. Guhitamo Ishushondanga y’Urubuga Rwawe
Hitamo ishushondanga yihuta gusubiza yorohereza abakoresha urubuga yo gutuma banogerwa uko bishoboka kose ku bikoresho byose. Igihe uhitamo ishushondanga ya WordPress, zirikana ibi bintu:
. Imiterereshusho Isubiza Neza Vuba: Ishushondanga isubiza neza vuba inogereza abarebera kuri mudasobwa, tabuleti, na telefone ngendanwa ihindura imiterere bitewe n’ingano zitandukanye za ekara.
. Uburyo bwo guhindura butagoranye: Shakisha amashushondanga afite amahitamo yoroshye yo guhindura adasaba ubuhanga bwimbitse mu gukora za kode.
. Suzuma uburyo butandukanye bw’amashushondanga ya WordPress: Shakisha hose unyuze mu rutonde rwaguye rw’amashushondanga aboneka mu bubiko bwa WordPress. Yatondeke ukurikije ibyo ukunda, umurimo ukunda, n’ndi miterere ikenewe. Tekereza kuba wakoresha n’amashushondanga y’inyamibwa agurishwa yagufasha anaguha amahitamo yandi ashoboka yo guhindura imiterere y’urubuga.
. Shyiraho kandi Uhindure Ishushondanga Watoranije: Shyiraho ishushondanga wahisemo uyikuye mu ‘kibahontima’ cya WordPress. Yikoreshe utunganya amahitamo nk’imiterere y’amabara, imyandikire, inyandikorugero y’urupapuro, hamwe n’ahashyirwa za ”porogaramu z’inshobozasura”.
B. Kuzamura Imikorere Ukoresheje Inozambuga
Bidasabye ubuhanga buhambaye mu gukora za kode, inozambuga ni ibikoresho by’ingenzi mu kuzamura no kunoza imikorere y’urubuga rwawe rwa WordPress. Igihe uhitamo n’igihe ushyiramo inozambuga, zirikana ibi bikurikira:
. Umva Akamaro n’Inyungu z’Inozambuga: Inozambuga zigufasha kongera ibiranga urubuga nka fomu z’amashakiro, umwanya w’imbuga nkoranyambaga, ubushobozi bw’ubucuruzi bwo kuri murandasi, n’ibindi kuri WordPress, bityo bikagura imikorere yayo.
. Inozambuga za Ngombwa ku Mikorere y’Urubuga: Shyiramo inozambuga zigufasha kugera ku ntego n’ibikenewe n’urubuga rwawe. Inozambuga z’umutekano, inozambuga zibitse zizamura umuvuduko, inozambuga za SEO, n’inozambuga “zizigamirwa” ni inozambuga nkeya zifite umumaro.
. Gushyiraho no Kubaka Inozambuga z’Urubuga Rwawe: Shakira inozambuga mu bubiko bw’inozambuga bwa WordPress cyangwa ufate inozambuga zizerwa, zishyurwa. Mu bubikoshingiro bwa WordPress, zishyiremo ubundi uzikomorere gukora, nuko uhindure amagenamiterere ukurikije uko ubyifuza.
C. Gukora amapaji n’isurarubuga bitunganyije
Abasura urubuga rwawe ntibazagorwa no kubona amakuru bashaka bakoresheje paji zatunganijwe na sisitemu yoroshye kandi nziza y’isurarubuga.
. Garagaza urupapuro rw’ibanze na paji ya buloge z’urubuga rwawe: Kora urupapuro rw’ibanze ruguma aho ruri na paji ya buloge ihindagurika bitewe n’uko urubuga rwawe rukora. Hitamo amapaji abagusura bazajya bahita babona bakigera ku rubuga rwawe.
. Kora Paji Nyamukuru z’Urubuga Rwawe: Kora paji z’ingenzi zitanga amakuru y’ingenzi yerekeye ikompanyi cyangwa umuryango wawe. Ibi bice bishobora kwitwa “Ibyo watumenyaho”, “Aho tubarizwa,” “Serivisi zacu [Ibyo dukora],” “Ikusanyirizo,” cyangwa ikindi kintu cyose cy’ingirakamaro cyerekeye intego z’urubuga rwawe.
. Shushanya urutonde rw’amahitamo rworoshye kandi rwumvikana rw’isurarubuga: Kora urutonde rw’amahitamo [menu] rushyira ku murongo za paji z’urubuga rwawe kandi rworohereza abakoresha urubuga kuva hamwe bajya ahandi ku rubuga. Tekereza ku ‘ntonde ngari,’ ‘intonde njyaruguru’, ‘intondenjyepfo’, nk’izikwiriye.
V. Kunoza Urubuga Rwawe Ngo Uzamure Imikorere n’Umutekano
Urubuga rwa WordPress ntirushobora gufatwa nk’aho rwuzuye imikorere n’umutekano byarwo bitanogejwe. Ibi bizamura umutekano w’urubuga n’uko abarusura barubona.
A. Kwizera ko Umuvuduko n’Imikorere Bimeze Neza
Imbuga zihuta zigirira akamaro abazikoresha kandi ziza imbere kurushaho muri za moteri z’ishakira. Koresha uburyo bukurikira mu kuzamura imikorere n’umuvuduko by’urubuga rwawe:
. Koresha Uburyo “bw’Ubuzigamire bw’igihe gito” Kugira ngo Abagusura Kenshi Bihutirwe: Shyiraho inozambuga zo mu bubiko budahoraho [Cache] kugira ngo wihutishe umuvuduko ku basura urubuga rwawe ubika verisiyo zidahinduka z’amapaji y’urubuga rwawe, nka WP Super Cache cyangwa W3 Total Cache.
. Inozwa ry’amashusho n’andi madosiye ntangazamakuru: Hindura ingano kandi ugabanye ubunini bw’amadosiye ntangazamakuru ku rubuga rwawe bitagombye guhindura ubwiza bwayo. Icyo ibi bimara ni uko ingano y’iyo dosiye iba nto kurushaho noneho kuyibona, kuyifungura no kuyipakurura bikihuta kurushaho.
. Suzuma kandi ukurikirane imikorere y’urubuga rwawe mu buryo buhoraho: Koresha ibikoresho nka Google PageSpeed cyangwa GTmetrix mu kureba mu buryo bwo kugenzura rimwe na rimwe umuvuduko n’imikorere y’urubuga rwawe. Mu kuzamura imikorere muri rusange, hoza ijisho ku bipimo by’ingenzi by’imikorere hanyuma ukore impinduka zikwiriye.
B. Gushyira mu bikorwa ingamba z’umutekano
Umutekano w’urubuga ni ngombwa cyane mu kurinda amakuru y’abarusura ndetse no kurinda urubuga abashobora kurugabaho ibitero. Shyira mu bikorwa ingamba z’umutekano zikurikira:
. Menya ibyago bisanzwe bikunda kwibasira umutekano w’urubuga: Menya kandi umenyere ibyago bibaho by’umutekano nka za virusi, icikagurika, n’ibitero by’imbaraga mbi. Aya makuru agushoboza gufata ingamba za ngombwa z’ubwirinzi hakiri kare.
. Ongera Umutekano w’Urubuga Rwawe Ukoresheje Inozambuga n’Imigirire Iboneye: Kugira ngo uzamure umutekano w’urubuga rwawe, shyiraho zimwe mu nozambuga z’umutekano zubashywe nka Wordfence cyangwa Sucuri Security. Byongeye kandi, ubahiriza imigirire iboneye harimo nko kugabanya inshuro ugerageza kwinjira mu rubuga, gukoresha amagambo y’ibanga akomeye, no kwemeza uburyo ‘bw’ingenzurakubiri’.
. Ubwizigame bw’Urubuga Bwizewe: Guhora ukora “ubwizigamire” [backup] bw’urubuga ni ingenzi cyane mu kwirinda ko watakaza ukabura amakuru n’ibindi washyize ku rubuga mu gihe habayeho ibibazo bitunguranye cyangwa habayeho ko umutekano wibasirwa. Kugira ngo hajye habaho ubwizigamire bwikora, shyiraho zimwe mu nozambuga z’umutekano zubashywe nka UpdraftPlus cyangwa BackupBuddy.
VI. Gutangaza Amakuru kandi Ugakorana n’Abakurikira Ibyo Ukora
Kugira ngo wigarurire kandi ugumane abo wifuza ko bakurikira ibyo ukora, ukeneye gukora amakuru biyumvamo kandi afite icyo abafasha. Amayeri “mpamagarirabikorwa” na za SEO zikomeye arifashishwa mu kongera uburyo abasura urubuga bagira icyo bakora ku byo babona no kugira icyo babivugaho.
A. Gukora Amakuru Akora ku Mitima kandi Afite Agaciro
Kurikiza izi tekinini mu gukora amakuru ashishikaje abo ushaka ko bagukurikira:
. Menya ibyifuzwa n’abo ushaka ko basura ibyo ukora: Menya ibibazo, ibikundwa ndetse n’intego z’abo ushaka ko bakurikira ibyo ukora. Kora ibintu bifite icyo bivuze ku byifuzo byabo kandi bigatanga ibisubizo bifatika.
. Kora Amakuru Akora ku Mitima Kandi Ahugura: Kora amakuru yigisha, y’ukuri kandi ashishikaje. Kugira ngo ibyo ukora bikore ku mitima y’abasomyi, koresha uburyo bw’ibarankuru ndetse n’ubugera ku marangamutima yabo.
. Koresha “ibikorwa by’itangazamakuru mberabyinshi’’ mu kongera abasura urubuga: Ongera amafoto, amavidewo, “ibishushanyomakuru” n’ibindi “bikorwa ntangazamakuru mberabyinshi” mu byo utangaza kugira ngo rubanda babyiyumvemo kurushaho. Inyandiko igaragara itegeranye cyane kandi yinjira mu misokoro.
B. Gushyira mu Bikorwa Ingamba Ngirakamaro za SEO
Koresha tekiniki zikomeye za SEO mu rwego rwo kuzamura ukugaragara k’urubuga rwawe muri za moteri z’amashakiro:
. Kora Isesengura ry’Ijambofatizo ngo Umenye Aho Wakwibanda: Shakisha imvugo nyazo zo mu ishakiro “n’amagambofatizo” abakiliya ugamije bakunda gukoresha. Kugira ngo umenye neza amagambo akundwa n’adakoreshwa cyane, koresha ibikoresho byifashishwa mu kumenya amagambofatizo yo mu ishakiro nka Google Keyword Planner cyangwa SEMrush.
. Noza Ibice byo Ku Mapaji Kugira Urubuga Rugaragare Neza Kurushaho: Shyira amagambofatizo agamijwe mu mazina ya paji, imitwe y’inyandiko, ibisobanuro bya ‘meta’ za URL n’andi makuru yose. Irinde guhora ‘ukopiya’ amagambofatizo kandi ugumye ukurikiranye urujyano uko usanzwe ntacyo uhinduye.
. Ongera Abasoma Ibyo Utangaza Ukoresheje Tekiniki zo Kubaka Ihuza: Mu kuvugana n’abavuga rikijyana, gutangaza inyandiko nk’umushyitsi ku mbuga zifite aho zihuriye n’ubucuruzi bwawe, kandi ugahora wamamaza ibyo utangaza, ushobora kuremera urubuga rwawe “amahuzanzanyuma” yo ku rwego rwiza ruhambaye. Amahuzanzanyuma ava ku mbuga zizewe azamura isura y’urubuga rwawe bikarwubahisha bikaruhesha ijabo.
C. Gushyiraho Mu Bikorwa Tekiniki Mpamagarirabikorwa “n’iz’Ibisekuru Nyobora”
Ingamba “Mpamagarirabikorwa” (CTAs) n’iz’ibisekuru nyobora zikomeye zikwiye gukoreshwa mu guhindura abasura urubuga bakaba noneho “inyamibwa z’imbere” n’abakiliya biashobora kugura:
. Kora kandi Ushyire mu Bikorwa Impamagarirabikorwa Zikomeye ku Rubuga Rwawe: Kugira ngo utere umwete abasura urubuga wo gukora ibikorwa wifuza nko kwiyandikisha ku ‘nyandikomakuru’, gupakurura ibyo ushyiraho, cyangwa kugura, mu buryo wizeho neza shyira za impamagarirabikorwa [CTAs] nteramatsiko kuri paji zo ku rubuga rwawe.
. Kora iyamamazabikorwa rya imeyili na za fomu “mfashi” “nzambere”: Kora fomu “mfashi” “nzambere” hanyuma uzihuze n’ibikoresho by’iyamamazabikorwa ryo kuri imeyili nka Mailchimp cyangwa ConvertKit mu gukusanya amakuru y’abagusura. Ibi bigushoboza gukora urutonde rw’abiyandikishije no gusigasira “abakiya b’imena” binyuze mu bukangurambaga bubibandaho bwo kuri imeyili.
. Sesengura kandi ugenzure impinduka n’imikoranire n’abakoresha urubuga: Koresha porogaramu “nsesengurambuga” nka Google Analytics mu gupima impinduka, kugenzura uburyo abasura urubuga bagira icyo bavuga ku byo babona, no kubona amakuru y’uburyo urubuga rwawe ruri gukora, isesengura ry’amakuru rihoraho.
VII. Gusesengura no Kuzamura Imikorere y’Urubuga Rwawe
Kurinda imikorere myiza no guhuza umurongo w’urubuga rwawe n’intego zawe bisaba guhora usesengura bihoraho imikorere y’urubuga n’uko ruzamuka mu mikorere n’umubare w’abarusura.
A. Gukoresha Amasesengura y’Urubuga
Koresha ibikoresho “nsesengurambuga” mu gukusanya amakuru y’ingenzi yerekeye umumaro n’agaciro by’urubuga rwawe
• Shyiraho Google Analytics cyangwa indi porogaramu nsesengurambuga ku rwawe rubuga kugira ngo ugenzure ibirango fatizo by’imikorere, ibikorwa by’abarusura, amasoko y’imibare y’abagusura n’impinduka. Mu gutangira gukusanya amakuru, shyira kode nsesenguzi ku rubuga rwawe.
• Subiramo ibipimo bitangwa n’urubuga nsesenguzi rwawe mu buryo buhoraho, nk’uko za paji zisurwa, ibipimo byo gusubira inyuma, igihe bamara ku gice kimwe, n’ibipimo by’impinduka.
• Genzura Ibipimo byu’Imikorere Fatizo n’Imyitwarire y’Abasura Ibyo Ukora: Ushobora gusobanukirwa neza kurushaho imyitwarire y’abasura ibyo ukora maze ugafata ibyemezo bishingiye ku makuru n’imibare usesenguye ibi bimenyetso.
• Koresha Ibyo Ubona mu Busesenguzi mu Minogereze y’Urubuga Rwawe: Ukoresheje amakuru uvana muri porogaramu nsesenguzi, andika ibice bikwiye kugira icyo bikorwaho ngo bizamuke. Zamura imikorere y’urubuga rwawe unoza paji zifite umusaruro muke, uhindura ingamba z’ibyo utangaza kandi ufata ibyemezo bishingiye ku makuru n’imibare.
B. Gukora Isuzuma rya A/B no Kunoza Ibipimo by’Impinduka
Ushobora gukora ubushakashatsi hamwe na verisiyo nyinshi z’urubuga rwawe ukoresheje igerageza rya A/B kugira ngo uzamure ibipimo by’impinduka.
• Menya Agaciro k’Isuzuma rya A/B: Isuzuma rya A/B ni ugukora amasubiramo menshi ya paji y’urubuga cyangwa igice cyihariye, ukabisuzumira byose icyarimwe no gupima ikigero bikoraho neza. Mu gukoresha iyi tekiniki, ushobora gutahura uburyo bukora neza bugatanga umusaruro kurusha ubundi maze ukabona gukora igikwiye.
. Kora iteganya kandi utegure igishushanyombonera cy’igerageza ry’ibitandukanye: Kora amateganya ku byaranga urubuga rwawe bishobora kugira inyungu ku myitwarire y’abakiliya cyangwa kuzamura impinduka. Kora amasuzuma atandukanye ahura n’aya mateganya nk’amashusho n’amabara y’amabuto atandukanye cyangwa imitwe y’inyandiko yisubiramo maze ugende ugereranya imwe n’indi.
Ibice by’urubuga bikwiye kunozwa kugira ngo habeho ukwiyongera kw’ibipimo by’impinduka. Kora impinduka zibyara inyungu zisumbuyeho bishingiye ku byo uzabona mu masuzuma n’ubushakashatsi bwa A/B.
C. Gusigasira no Kujyanisha Urubuga n’Igihe Mu Buryo Buhoraho
Kugira ngo urubuga rwawe rwa WordPress rugumane umutekano kandi ruhore rukore neza, guhora urwitaho ni iby’ingenzi: routine
• Akamaro ko guhora usigasira urubuga: Guhoza urubuga ku gihe birurinda ibibazo by’umutekano muke byarugeraho, bigatuma wizera ko ugendana n’impinduka za vuba za WordPress kandi bikazamura uburyo abakiliya bishimira ibyo ukora.
. Genzura Ibigezweho bya WordPress “n’Imvuguruzi” z’Umutekano: Mu buryo buhoraho, jya ugenzura umenye ibishya bigezweho bya WordPress ku bice by’imbere, inozambuga n’amashushondanga. Koresha izi “mvuguruzi” za ngombwa ndetse n’ibigezweho ku rubuga rwawe mu gukemura ibibazo, kongera umutekano, no gusigasira “ubutabangamirane” kugira ngo rugumane ubwirinzi kandi rutekanye.
• Sigasira Ishushondanga Iriho n’Inozambuga: Amashushondanga n’inozambuga atajyanye n’igihe ashobora guteza ibyago urubuga rwawe. Kugira ngo wungukire mu byakozwe bishya, ukemure ibibazo bya za virusi, no kongera umutekano, jya ubijyanisha n’igihe.
VIII. UMWANZURO
Muri make, gukora urubuga rwa WordPress ni igikorwa cyoroshye kandi cy’ingirakamaro gishobora koroshywa kurushaho n’izi nama n’uburyo bw’intambwe ku yindi.